• Rw
  • En
  • Rulindo: Umunyarwanda uba mu Bwongereza yahembye abarimu 5 batsindishije neza

    Yanditswe na Editorial
    Ku wa


    Abarimu batanu bigisha mu mashuri abanza batsindishije neza mu bizamini bya leta, bahembwe n’Umunyarwanda uba mu Bwongereza witwa Manzi Aloys, binyuze mu muryango yashinze (Manzi Foundation) abasaba gukomeza kwitangira umurimo bakora wo guha ubumenyi abana b’u Rwanda.

    Igihembo kingana n’umushahara w’ukwezi nicyo buri wese muri aba barimu 5 yahawe na Manzi Fondation, kuri uyu wa 27 Mutarama 2019.

    Manzi Aloys, uvuka mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, amaze imyaka isaga 20 mu Bwongereza, yabwiye IGIHE ko afite intego yo guteza imbere agace avukamo no mu bindi bice uko azagenda abona ubushobozi.

    Yagize ati “Twari dusanzwe duhemba abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza tukabagurira ibikoresho by’ishuri. Ubu rero igikorwa twacyaguye kigera no ku barimu baba barabigishije kuko nibo bagira uruhare runini mu mitsindire yabo”.

    Akomeza agira ati “Twifuza ko cyaba igikorwa ngarukamwaka mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’igihugu cyacu no kugira ngo n’abandi barimu badatsindisha neza bikubite agashyi.”

    Uwimana Delphine, wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga mu Murenge wa Kinzuzi, ni umwe mu bahawe igihembo, yavuze ko bimuteye akanyabugabo.

    Ati “Nigisha mu mwaka wa 4, 5 n’uwa 6 isomo ry’Ikinyarwanda, abanyeshuri nigisha batsinze neza ku kigero kiri hejuru ya 90%. Igihembo bampaye kiranshimishije cyane kiratuma ndushaho kongera ingufu mu kwigisha neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Mwumvinezayimana Fiacre, yashimiye Manzi Foundation, ibikorwa isazwe ikora muri uyu Murenge byo kurwanya ubukene no gufasha abatishoboye.

    Yagize ati “Kuba umuntu yaravutse ahantu, akahiga, yarangiza agatekereza kuhateza imbere ibyo akora yarabyibwirije batabimubwirijwe turabibashimira cyane. Turabashimira umutima bafite wo gukunda aho bavuka.”

    Manzi Foundation kandi yishyuriye abaturage 145 batishoboye ubwisungane mu kwivuza, mu minsi ya vuba ikazatangiza n’ishuri ry’imyuga rizigisha kudoda no gusudira.

    Tanga igitekerezo

    Who are you?
    Your post

    To create paragraphs, just leave blank lines.





      Kigali - Rwanda

      +250788350278


    ENGLISH

    IKINYARWANDA