Abagabo barya indyo mbi bafite ibyago byo kugira intanga zitujuje ubuziranenge ndetse bagashyira mu kaga ubuzima bw’abana bazabyara, kuko baba bafite ibyago byo kugira umubyibuho ukabije cyangwa diyabete.

Ubushakashatsi bushya bwamuritswe Mu nama y’Ishyirahamwe Nyamerika ryo guteza imbere ubumenyi, bwagaragaje ko imico mibi y’abagabo ijyanye n’imirire igabanya ireme ry’intanga zabo bikongera ibyago byo kubyara abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije na diyabete.

Indyo mbi yangiza intanga ngabo

Indyo itindahaye ku myungu ngugu na za vitamin yangiriza ibyitwa acides ribonucléiques cyangwa se ARN mu magambo ahinnye, bigira umumaro ukomeye mu gukuza igi ryabanguriwe ndetse n’urusoro.

Qi Chen Umwarimu muri Kaminuza ya Californie yasobanuye ko ARN iba mu masohoro y’umugabo iba ifite amakuru menshi ajyanye n’ibyo umupapa azaha umwana we mu maraso (Informations Hereditaires paternelles).

Impinduka zitandukanye mu bidukikije harimo n’indyo itaboneye, kunanirwa mu mutwe bikabije ndetse no kuigerwaho n’ubwoko bw’uburozi butandukanye bishobora guhindura ARN zo mu masohoro.

Kuki ARN igira impinduka ku bana bavuka

Abahanga bavuga ko imico itari myiza ya buri munsi, yaba ijyanye n’imirire, alcool cyangwa se itabi bihungabanya acides ziba mu masohoro bigatuma ababyeyi bahereza abana bavuka indwara zituruka kuri ubwo buzima butari bwiza babayeho.

Indyo itaboneye rero ngo yongera ibyago by’ubugumba ku bagabo, ndetse n’ibyago by’indwara zijyanye n’uko umubiri wakira ibiribwa bitandukanye nk’umubyibuho ukabije na diyabete.

Impuguke zashimangiye ko kugira ngo intanga ngore ibandurirwe, iba ikeneye intanga ngabo ifite ubuzima buzira umuze kugira ibashe kuvamo urusoro ruzakura rufite ubuzima bwiza.

Ibi bishimangira uburyo indyo ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye iba ikenewe ku mugabo.

Ngo ni byiza ko abagabo barya indyo nziza ku buzima kugira ngo babashe gutanga intanga nzima no kubyara abana bafite ubuzima bwiza.

Indyo yo kwirinda n’iyo kwibandaho

Impuguke ziburira abagabo bakeneye kubyara ko bagomba kwita cyane ku byo barya kuko bigira ingaruka ku ntanga zabo ndetse no ku bana bazabyara.

Mu byo bakwiye kwirinda bwa mbere ni alcool, ariko na none ibyo kunywa bikungahaye ku isukari byo mu bwoko bwa sodas.

Ibi binyobwa by’isukari nyinshi bituma umugabo agabanura amahirwe yo kubyaraho 20%, mu gihe abifata buri munsi.

Ni byiza nanone kureka ibiryo Bizana ibinure byinshi mu mubiri, byiganjemo ibitekwa vuba vuba bikagurishwa bihiye (Fast Food), za biscuit, imigati n’ibindi bikomoka ku ifarini.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here