Bamwe mu bangavu baterwa inda birukanwa mu miryango yabo

Abangavu babyariye iwabo bagahura n’ikibazo cyo gutotezwa n’imiryango yabo ndetse bakanirukanwa barasaba ubufasha.

Abakobwa babyariye iwabo cyane cyane abangavu bavuga ko ababyeyi babo babatoteza ndetse bamwe baranirukanywe bajya kwishakishiriza ubuzima.

Jeannette Uwiringiyimana wo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga avuga ko yabyaye afite imyaka 17 maze iwabo batangira kujya bamucunaguza bavuga ko badashaka uwo mwana.

Ngo yageragezaga uko ashoboye agakora ku buryo yitaga ku mwana akanagira icyo ahaha mu rugo, ariko mama we na musaza we ntibashakaga ko abana n’umwana mu rugo rwabo.

Ati “Ejobundi twagiye guhinga, duhinga bari kuncyurira, bigeze aho mbabaza impamvu bantoteza maze musaza wanjye ahita anyirukankana ashaka kuntema. Kuva ubwo nahise mva mu rugo, ubu ndicumbikiye njye n’umwana wanjye tubayeho mu buzima bubi.”

Ngo yabibwiye abayobozi bo mu mudugudu bamusubiza ko niba iwabo batamushaka agomba kubahunga.

Ati “Mbayeho nshira inshuro umwana wanjye. Nifuza ko ubuyobozi bwankorera ubuvugizi ngasubira mu rugo nk’abandi.”

Agira inama abandi bakobwa kudakurikira ibishuko biri hanze kuko bisigaye bituma abana babyara bakii batoya, bigire mu ishuri bige.

Anastase Nyirabahinde umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ushinzwe gukurikirana ibijyanye no kurengera uburenganzira bw’umwana yavuze ko hari ingengo y’imari yoherezwa mu turere kugira ngo abana bahuye n’ikibazo cyo kubyara bakiri bato babashe gusubira mu ishuri, ngo ariko ntakoreshwa neza.

Ati “Abana benshi tujya kureba babyaye bafite agakono kabo aho batekera hanze ababyeyi babo barabumvishije ko nta sano bagifitanye. MIGEPROF yaragerageje kugira ngo byibura n’ufite nyirasenge yasigira umwana abone inkunga abe yasubira ku ishuri. Dutanga ariya mafaranga yitwa earmarked funds mu turere, ariko ntakoreshwa neza kugeza ubu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza avuga ko nta mafaranga agenewe gufasha abana babyaye ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe bajya bagenerwa nk’akarere.

Ati “Uburyo twe tubafashamo binyura ahanini mu bafatanyabikorwa babafasha mu kubasubiza mu buzima busanzwe kugira ngo agire uburenganzira bwo gukomeza amashuri.”

Ngo ingengo y’imari babona hano mu karere ni inyura muri Isange One Stop Centre aho abana bahohotewe bahabwa serivisi zose ku buntu kugeza no ku itike ibafasha kugera aho ibi bigo biherereye.

Ati “Bariya bana ni aba Leta, ni ab’igihugu, ubuzima bwabo tuburebra mu miryango bakomokamo. Iyo bakomoka mu miryango itishoboye, n’ubundi ubwo na bo baba bunganirwa na Leta. Na bo bafashirizwa mu murongo w’abatishoboye muri rusange, ku nkunga itangwa na MINALOC. Nta mafaranga yihariye kuri icyo kibazo.”

Imibare yagiye ikusanywa hirya no hino mu bigo nderabuzima, yagaragaje ko abana babyaye mu mwaka wa 2018 bagera ku 19,832, mu gihe Ibarura ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS 2014-2015 ryagaragaje ko abangavu 7.9% bari hagati y’imyaka 15 na 19 babyaye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here