Umwana w'umukobwa uri gukoresha telefoni/ Interineti

Impuguke mu by’imikurire y’abana zagaragaje ko hari ibibazo bishobora guterwa n’uko abana batangiye gushyirwa imbere y’ibirahure by’ikoranabuhanga (Ecrans) bakiri bato.

 Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, televiziyo, mudasobwa, tablette n’ibindi bisigaye bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Impuguke mu mikurire y’abana zatangarije urubuga rwa Doctissimo.fr ko  kubibategeza bihindura imiterere y’ubwonko bwabo, nk’uko inyigo yakozwe n’Abanyamerika yabyerekanye.

Ni ikizira ku mwana uri munsi y’imyaka itatu

Impuguke zivuga ko ari ikizira kwereka ecran umwana uri munsi y’imyaka itatu, ndetse na ecran zo mu bwoko bwa3D ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

No mu gihe umwana ari mu gihe yemerewe ecran, agomba kuyireba ari kumwe n’umuntu mukuru umufasha kugira ngo abashe kureba no gukora ibijyanye n’imyaka ye.

Ababyeyi bagomba kwirinda kuzana ecran mu cyumba umwana arimo, ndetse ntanemererwe kureba televiziyo isaha mbere y’uko ajya kuryama.

Byaragaragaye ko ecrans zigira ingaruka ku misinzirire y’abana, bikaba bibi cyane mu gihe umwana yayitinzeho.

Uko umwana atinda imbere ya ecran, ni ko agira imyitwarire itari myiza irimo kurya cyane indyo idafite umumaro, kugabanya igihe cyo gusinzira, kongera ibiro n’ibindi.

Ecran kandi zigira ingaruka ku myigire y’abana n’ubwenge muri rusange, n’ubwo inyigo zibigaragaza zigenda zivuguruzanya.

Mu rwego rwo gufasha umwana kugabanya igihe amara imbere ya ecran, ni byiza kumuha ibindi bintu byo gukora.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here