Abaganga bari gupima Coronavirus

Indwara ya Coronavirus izwi nka 2019-nCoV yavumbuwe mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan, aho abantu barenga ibihumbi icumi bamaze kuyandura.

N’ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ritigeze risaba abantu guhagarika ingendo n’ubuhahirane n’igihugu cy’Ubushinwa, ryatangaje ko ari ikibazo kibangamiye ubuzima rusange mpuzamahanga.

 Nk’uko tubikesha urubuga rwa Doctissimo.fr, ngo ibimenyetso by’iyi ndwara bisa n’iby’izindi ndwara zitandukanye z’ubuhumekero cyane cyane ibicurane (        Grippe).

Uburyo bwo kuyandura na bwo ni bumwe, ni inzira y’umwuka. Coronavirus na grippe byombi byandura iyo umuntu ufite izi ndwara akoroye cyangwa se mu macandwe n’ibimyira by’umuntu uyifite kandi watangiye kugaragaza ibimenyetso.

Ibicurane na Coronavirus byombi ni indwara z’ubuhumekero ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virus, ni na yo mpamvu kubitandukanya bigorana. Izi ndwara zombi zitangira umuntu afite umuriro, akagira isereri, umunaniro umubiri wose, agakorora, ndetse mu minsi mike agatangira guhumeka nabi, bisa no kuvuza ifirimbi.

Icyiyongera kuri Coronavirus 2019 ni uko ishobora no gutera ibindi bimenyetso bikaze kurushaho nko kunanirwa guhumeka, guteza ibibazo mu mpyiko, ndetse n’izindi nyama zo mu mubiri zikaba zakwangirika byihuse.

Abarwayi basanzwe bafite indwara zidakira nk’umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, diyabete, indwara zo mu bwoko bwa hepatite ndetse n’indwara z’ubuhumekero bakorwaho by’umwihariko n’indwara ya coronavirus, kimwe n’abantu bakuze.

Igihe kiri hagati yo kwandura no kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya coronavirus n’ibicurane byose ni iminsi itandatu.

Mu gihe uvuye mu Bushinwa mu minsi 15 ukabona ibimenyetso, ni byiza kwitabaza abaganga. Mu gihe ariko utavuye mu Bishinwa si ngombwa kugira ubwoba keretse mu gihe wahuye n’uvuyeyo akanagaragaza ibimenyetso ku buryo yanashyizwe mu kato.

Mu gihe ugaragaje ibimenyetso, ni byiza guhamagara imbangukiragutabara kugira ngo utagenda wanduza abantu benshi bagukikije.

Impuguke zikomeza gutanga inama zo kwirinda icyo cyorezo abantu bakinga inkokora mu gihe bakorora, gukoresha agakingamunwa, kujugunya impapuro z’isuku ahabugenewe ndetse no gukaraba intoki kenshi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here