Umwana ufite igitabo/ Interineti

Impuguke mu burezi no mu bijyanye n’amasomero zemeza ko gusomera umwana ukiri mu nda ndetse n’umaze igihe gito avutse bituma akura akunda gusoma ndetse akaba amenya ubwenge kurusha utarabikorewe

Mu masomero atandukanye habamo ibitabo byagenewe abana kuva bagisamwa kugeza ku myaka 18. Mu gihe cy’ubuzima bw’umwana cya mbere, umubyeyi ni we uba ufite inshingano zo kumusomera, nk’uburyo bwo kubimukundisha no kurushaho kumufungura mu mutwe.

Pacifique Mahirwe ushinzwe igice cy’abana muri Kigali Public Library isomero rya Leta riherereye Kacyiru avuga ko iyo umugore atwite umwana yumva ibibera hanze ku buryo n’iyo amusomeye abasha kumva.

Ngo iyo umwana yavutse ageze igihe cyo kureba, hari ibitabo byamugenewe bifite amabara y’umweru n’umukara kuko ari yo aba abasha kubona, bifite igihu gikomeye ndetse n’ibishushanyo byinshi.

Kukimubumburira byonyine biba bihagije ngo azibuke ibyo yumvise cg yabonye mu gihe azaba yongeye kubibona indi nshuro.

Ngo bimufasha gukura mu bitekerezo, ku buryo akura akunda gusoma ndetse akanatangira ubushakashatsi akiri ku myaka yo hasi cyane.

Ati “umwana basomeye ibitabo iyo agiye mu ishuri atsinda neza cyane, ntaba ari kimwe n’utaragize ayo mahirwe.”

Gusa kugira ngo umwana atore umuco wo gusoma, umubyeyi na we aba agomba kubikunda mbere. Ku mubyeyi utazi gusoma, ashobora gukoresha ibishushanyo

Ati “Dukunda kwifashisha urugero rwa Benjamin Carson umuganga wamenyekanye cyane mu gutandukanya impanga zavutse zifatanye, mama we yamukundishije gusoma kandi we ubwe atari abizi aza kuvamo umuntu w’ingirakamaro.”

Avuga ko  impamvu abanyaburayi bateye imbere cyane ari uko bazi akamaro ko gutoza abana gusoma kuva bakiri bato bigatuma bakura bafungutse cyane

Ishami ry’abana muri KPL ryakira abana 150 ku wa gatandatu baje muri gahunda zitandukanye ziba zabateganyirijwe, nko kubasomera udukuru, gushushanya, kureba film n’ibindi.

Yongeraho ko umubyeyi buri munsi agomba guha umwana we iminota byibura 10 yo kumusomera.

Dr Carole Bloch  impuguke mu by’uburezi yo muri Afurika y’Epfo avuga ko iyo umugore atwite agomba gutangira kuririmbira umwana uri mu nda, akamusomera udukuru mu rwego rwo kugirana itumanaho n’umwana, ngo bimufasha kugira ubumenyi ku biri kubera ku isi.

Ngo ni ibintu bimuhuza n’umubyeyi mu buryo bw’amarangamutima no gushyikirana, bikanatuma ubwenge bwe bukura kurushaho

“iyo umubyeyi yatangiye gusomera umwana akiri mu nda, ku mezi icyenda aba yaratangiye kurambura amapaji y’igitabo.”

Izi mpuguke  zivuga ko ku mubyeyi utaratangiye gusomera umwana we hakiri kare bitarangiye, bashobora kubitangira mu gihe icyo ari cyo cyose umwana atarageza imyaka 18.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here