Amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Ntungirehe w’imyaka 59 y’amavuko yamenyekanye ku wa gatandatu w’iki cyumweru ku Munsi w’Intwari, bivugwa ko yishwe n’umuhungu we afatanyije na mushiki we.  Ngo umugambi bari barawuteguranye na Nyina utari ukibana na Se.

Buriya bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Bihumbe, mu Kagari ka Bihumbe, mu Murenge wa Twumba muri Karongi.

Umunyamakuru wa Radiyo Isangano wavuganye na Radio 10 kuri uyu wa mbere tariki 3 Gashyantare, yavuze ko ku wa Gatandatu abantu benshi bahugiye mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ari bwo byamenyekanye ko umugabo witwa Ntungirehe Boniface w’imyaka 59 wari umaze igihe bivugwa ko yabuze, “yishwe n’abana be”.

Mbere amakuru yavugaga ko yishwe n’umuhungu we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, nk’uko uriya munyamakuru abyemeza, yavuze ko uriya mugabo yishwe ku wa kane (tariki 30 Mutarama 2020), akubiswe ikintu mu mutwe, ashyirwa mu mufuka, baza gucukura mu nzu baba ari ho bamushyira.

Abandi bana ba nyakwigendera baje kubaza bariya babanaga na we aho Se yagiye, abandi bakababwira ko yazindutse.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, Umugenzi wanyuze muri ruriya rugo yagiye mu bwiherero abonamo imyenda, atanga amakuru agendeye ku byari bimaze iminsi bivugwa ko uriya muntu yabuze.

Boniface Ntungirehe yabanaga n’umuhungu we w’imyaka 23 na mushiki we, kuri uriya munsi (ku Isabato) barafashwe babazwa uko imyenda ya Se yageze mu bwiherero.

Umuhungu ngo yabanje guhakana avuga ko atabizi, nyuma aza kwemera ko we na mushiki we bishe Se,  babigiriwemo inama na Nyina, umaze igihe atabana na Se (basaga n’abatandatukanye).

Bariya bana babiri na nyina batawe muri yombi, naho umurambo wa Se ujyanwa mu Bitaro gukorerwa isuzumwa.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye Umuseke ko bamenye ariya makuru ndetse bafata abakwaho icyaha.

Yavuze ko hafashwe umuhungu witwa Niyintije Valens, Nyirabiziyaremye Collette na Mukangemanyi Maritha, bafungiye kuri Station ya RIB ya Bwishyura, bakekwaho icyaha cy’Ubwicanyi.

Bafashwe tariki ya mbere 1 Gashyantare, hatangira iperereza nk’uko Umuhoza yabitangaje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here