Umunsi mpuzamahanga wo gusoma wizihirijwe mu Karere ka Burera akaba ari na ho hatangirijwe ubukangurambaga bwo gusoma buzamara umwaka.

Insanganyamatsiko igira iti “Mumpe urubuga nsome“.

Ibikorwa byabereye mu ishuri ribanza rya Sozi riherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera; ababyeyi, nabarezi basabwe guha abana urubuga rwo gusoma nibura iminota 15 ya buri munsi, banabafasha gufata neza ibitabo.

Uhagarariye ikigo Nterankunga cy’Abanyamerika (USAID) mu Rwanda, Leslie Marbury, yavuze ko guha abana umwanya wo gusoma bifite inyungu kuri bo ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Guha abana umwanya wo gusoma bikwiriye gushyirwa imbere, kuko iyo abana bize neza baratsinda kandi gutsinda ni byo bibaha imirimo bityo bakazamura igihugu cyabo. Guha abana umwanya wo gusoma ni inyungu kuri bo ndetse n’igihugu.”

Leslie Marbury  yashimye uruhare Abarimu bagira mu gutoza abana gusoma, avuze ko yishimiye intambwe imaze guterwa, aho abana bo mu mwaka wa 2 bashobora kwisomera inkuru,  ibi bigaragaza ko bizakomeza.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko biteguye gutoza abana babo gusoma kuko bakomeje kubona akamaro kabyo kuko umwana watojwe gusoma akiri muto agera no mu ishuri akaba intyoza.

Umuyeyi witwa Immaculee ati  “Nawe ubonye ruriya ruhinja rwatsinze ku rwego rw’igihugu byagutera ishyaka ku buryo wakwifuriza uwawe kugera kuri ruriya rwego.

Undi mubyeyi witwa Kagame Alex wo mu murenge wa Kagogo avuga ko iwe mu rugo yatangiye gutoza abana be gusoma bakiri bato ariko ko yatangiye kubona akamaro kabyo.

Avuga ko abana be basigaye batsinda cyane mu ishuri kandi bakaba bakunda gusoma bakanabikora badashyizweho igitsure nk’uko byagendaga ubwo yatangiraga kubibatoza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel avuga ko uyu mushinga w’inkunga ya USAID uri gutanga umusaruro mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda.

Mulindwa avuga ko ibi bikorwa bidakwiye kugarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ahubwo ko bikwiye gukomeza kugeza mu mwaka wa gatandatu.

Yasabye ababyeyi gukurikiza izi nama zo gutoza abana babo gusoma kuko umwana wasomye no mu ishuri yitwara neza kandi agakurana ubumenyi buzamucira inzira y’imibereho myiza y’ejo hazaza.

Ati “Kuba abana basoma iminota 15 gusa ntibihagije, ariko ababyeyi nibayibaha bizatuma bakunda gusoma,  ku buryo basoma iminota irenze iyi. Ubu bukangurambaga ni urugamba nk’izindi,  ni yo mpampu dukwiriye gushyiramo imbaraga mu mpande zose.”

Yakomeje agira ati “Guha abana urubuga rwo gusoma ni umusingi w’iterambere.”

Ubu bukangura mbaga bwatangirijwe mu karere ka Burera ku rwego rw’igihugu,  biteganyijwe ko buzagera mu turere twose tw’igihugu.

Muri ibi birori kandi,  hatangirijwemo amarushanwa ‘Andika Rwanda ya 2020’, hagaragajwe hanahembwa abatsinze muri Andika Rwanda ya 2018 na 2019 mu karere ka Burera; muri aba hakaba harimo babiri babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu, barimo Uwiduhaye Divine w’imyaka 7 y’amavuko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here