Reka tuvuge umaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ntiwiteguye gutwita!! Bibaho!! Kandi burya gutwita cyangwa se gutwara inda ni ibintu umuntu agomba gukora yabiteganyije. Niyo mpamvu tugiye kukubwira uburyo bwo kwitabara bwangu burinda umuntu gusama nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye buzwi nka “Emergency contraception”.

Ubwo buryo burimo:  ibinini n’agapira ko mu mura kazwi nka (IUD: Intrauterine device).

Mu binini bikunda gukoreshwa bizwi nka Morning-after-pill, hari ibyitwa Norlevo bikunda kuboneka cyane mu Rwanda. Wabisanga muri za farumasi, amavuriro n’ibigo bimwe biteza imbere ubuzima aho unasobanurirwa uko wabifata. Uba ugomba kubifata amasaha 72 atararenga kuva igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina idakingiye. Gusa uko urushaho kubifata kare hatarashira amasaha menshi ninako bikongerera amahirwe yo kudasama.

Ibi binini bikurinda gusama binyuze mu guhagarika cyangwa gutinza igihe cyawe cy’uburumbuke (Ovulation) aho igi cyangwa intanga ngore yawe iba yarekuwe.

Nanone ushobora gukoresha ibinini bisanzwe bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bizwi nka microgynon. Aho ufata ibinini 4 hashira amasaha 12 ugafata ibindi 4 bikakurinda gusama mu gihe ubifashe ya ntera y’amasaha 72 itararenga.

Indi miti idakunda gukoreshwa ariko nayo ishobora gufasha mu kwitabara wirinda gusama harimo nka microlut na ethynilestradiol.

Ubundi buryo bukoreshwa mu kwirinda gusama nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye harimo agapira ko mu mura (IUD: Intrauterine device) gashyirwa muri nyababyeyi. Aka gapira ugomba kugashyirwamo n’umuganga ubifitemo ubumenyi buhagije kandi iminsi 5 itararenga kuva igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Zirikana ko icyizere cyo kudasama iyo wanyweye iyi miti atari 100% buri gihe, kuko hari ijanisha ry’abantu bake bashobora kwisanga basamye kandi bayinyweye. Ndetse kimwe n’indi miti yose, iyi miti nayo hari utubazo ku buzim(Effets secondaires, side feects) ishobora gutera harimo kubabara mu nda, iseseme, umunaniro, kurwara umutwe, kuva kandi utari mu mihango n’ibindi. Gusa ibi byose ni ibintu bitamara igihe kinini kuko mu minsi mike umuntu aba yongeye kumererwa neza.

Kandi si byiza kwimenyereza gufata iyi miti buri gihe aruko wamaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ahubwo hitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro bukubereye kandi ugishe inama muganga mu byemezo ufata.

Murakoze.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here