Ukwezi k’umugore ni iki?

Ni iminsi iri hagati y’umunsi wa mbere (1) umugore yaboneyeho imihango (amaraso asohoka mu gitsina) n’umunsi wa nyuma ubanziriza imihango ikurikira.

Ukwezi k’umugore kugira iminsi iri hagati ya 26 na 32, ariko abenshi mu bagore ni abagira ukwezi kw’iminsi 28; Hari abagore bagira iminsi y’ukwezi idahi ndagurika n’abagira iminsi ihindagurika bitewe n’imikorere y’umubiri, imirire, uguhangayika, uburwayi n’ibindi; Hagati mu kwezi, intangangore irahisha ika narekurwa na kamwe mu dusabo.

ESE WABARA UTE UKWEZI KUMUGORE MUGIHE KUDAHINDAGURIKA?

Ubu buryo bushingiye k’ukubara iminsi y’ukwezi k’umugore ukamenya igihe udashobora gusama n’igihe ushobora gusama ukifata, ukirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Kugira ngo rero umugore/umukobwa amenye igihe ashobora gusama, afata iminsi y’ukwezi kwe agakuramo iminsi 14 umunsi abonye aba ari wo munsi intanga ngore irekurirwa ho.

URUGERO:

Dufate umugore/umukobwa ufite ukwezi kw’iminsi 28

28-14=14 ? Ni ukuvuga ko ku munsi wa 14 ari bwo intanga ngore irekurwa

14-3= 11? Ni ukuvuga ko umugore akoze imibonano mpuzabitsina ku munsi wa 11, Intanga ngabo yazagera k’umunsi wa 14 ari nzima bityo akaba yasama.

14+3= 17? Ni ukuvuga ko kugeza k’umunsi wa 17 intanga ngore iba ikiri nzima bityo yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye agasama.

BIVUZEKO:

Umugore/umukobwa afata wa munsi yabonye agakuramo iminsi itatu(3) intanga ngabo ishobora kumara mu nda ye ikiri nzima itegereje ko intanga ngore irekurwa, akongera ho iminsi itatu intanga ngore ishobora kumara ari nzima bityo yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye agasama, noneho intera y’iminsi abonye akaba ari yo minsi y’uburumbuke.

ESE WABARA UTE UKWEZI KUMUGORE MUGIHE GUHINDAGURIKA?

Umugore/umukobwa ufite ukwezi guhindagurika ushaka gukoresha uburyo bwo kubara yiha intera y’amezi atandatu noneho akareba ukwezi kwagize iminsi myinshi ndetse n’ukwezi kwagize iminsi mike muri ayo mezi atandatu. Kugirango amenye igihe cy’uburumbuke, afata ukwezi kwagize iminsi myinshi agakuramo iminsi 11 agafata na none ukwezi kwagize iminsi mike agakuramo iminsi 18, intera abonye ni yo minsi y’uburumbuke agomba kwifatamo akirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo adasama.

URUGERO:

Dufateko umukobwa cyangwa umugore yabonye imihango mumezi atandatu akurikiranye mu buryo bukurikira.

Dukurikije uru rugero rwo haruguru, turabona ko uyu mugore/umukobwa ukwezi gufite iminsi myinshi afite ari 33 naho ugufite iminsi mike kukaba gufite iminsi 26. Tugendeye kuri uru rugero rero, turabona ko:

26-18=8

33-11=22

Igihe cy’uburumbuke cy’uyu mugore ni kuva k’umunsi wa 8 kugeza ku munsi wa 22.

Hagati y’umusi wa munani(8) n’uwa Makumyabiri na kabiri(22) agomba kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko ashobora gusama.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here