Kuboneza urubyaro ni ugukoresha uburyo butandukanye bubuza umugore gusama. Kugirango hagati y’umwana n’umukurikira hacemo igihe wifuza kandi ubyare umubare w’abana wifuza.

Mu by’ukuri kuboneza urubyaro ni ingenzi kuko iyo umuryango ubyaye umubare w’abana ushoboye kurera kandi bakurikirana neza bituma abo bana bitabwaho neza kandi n’ababyeyi bakagira ubuzima bwiza. Niyo mpamvu tugiye kuganira kuburyo bwo kuboneza bubaho kugira ngo bibe byagufasha guhitamo neza igihe ugiye kuboneza urubyaro.

Buri buryo bwose bukoreshwa mu kuboneza urubyaro burinda umugore gusama, ariko kandi buri buryo bugira umwihariko wabwo. Kuko buba bufite icyiza burusha ubundi ndetse n’ingaruka cyangwa se side effects (mu cyongereza) zishobora kubukomokaho. Niyo mpamvu tugiye kubasobanurira byimbitse ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro bwinshi kandi uko igihe gishira hashobora no kuzavumburwa ubundi. Gusa muri iyi nyigisho turaganira ku buryo 7 bw’ingenzi bukunda kwifashishwa mu bitaro bitandukanye.

Ubwo buryo harimo:

  • Gukoresha ibinini,
  • Inshinge
  • Agapira ko mu kuboko
  • Agapira ko mu mura
  • Agakingirizo kaba ak’abagabo cyangwa ak’abagore
  • Kwifungisha burundu haba ku mugabo cyangwa umugore
  • N’uburyo bwo kwitabara bwangu wamaze gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu buryo bundi bwo kuboneza urubyaro tutari buze kugarukaho cyane uyu munsi harimo nko gukoresha Urwugara, spermicide (amavuta yica intanga z’umugabo amaze gusohora), akagugara k’inkondo y’umura n’uburyo bwa kamere.

Ubwo buryo bwa kamere (naturel) nabwo ni bwinshi. Impamvu babwita ubwa kamere ni uko nta kindi kintu wifashisha uretse kubara no kwigenzura wowe nk’umuntu. Urugero rw’uburyo bwa kamere harimo kwiyakana (aho umugabo asohorera hanze), Konsa (kuko Konsa neza umwana utarengeje amezi 6 nta kindi umuvangira nabyo bikurinda gusama), urunigi cyangwa kubara ukwezi k’umugore kugira ngo udakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke aho intangangore iba yarekuwe ku buryo hashobora kubaho gusama. Kureba ubushyuhe bw’umugore uko buhinduka cyangwa uko ururenda rwo mu gitsina rumeze.

 Kugira ngo tuze kumva neza ibyiza n’ingaruka za buri buryo, reka tubanze twibukiranye uburyo bigenda kugira ngo umugore asame.

 Imyanya myibarukiro y’umugore: Umugore asama gute?

  • Buri kwezi uturerantanga turekura intanga ngore (imeze nk’igi). Riva mu turerantanga rikanyura mu muyoborantanga rikagera muri nyababyeyi. Iyo umugore adasamye muri uko kwezi, rya gi rirashwanyagurika rigasohoka hanze hamwe n’ibice bivuye ku mura, mu gihe cy’imihango y’umugore ya buri kwezi.
  • Igihe umugabo n’umugore bakora imibonanano mpuzabitsina, umugabo asohora intanga ziva mu gitsina Gabo zikajya mu gitsina cy’umugore ndetse no muri nyababyeyi.
  • Iyo rero intanga ngabo zinjiye zigahura n’intanga ngore (igi), iryo gi riragenda rigafata kuri nyababyeyi hanyuma rigakura rikazamo umwana. Ibi ni byo bita ko umugore yasamye. Umwana amara amezi 9 cyangwa ibyumweru 40 mu nda ya nyina hanyuma akavuka.

Nk’uko tumaze kwibukiranya uburyo umugore asama, tugiye kurebera hamwe uko uburyo bwo kuboneza urubyaro bukora.

Uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro bukora mu buryo butatu bukurikira:

  • Hari uburyo bubuza igi gusohoka (bubuza igi guhisha)
  • Hari uburyo bubuza intanga ngabo kugera ku ntanga ngore
  • Hari n’ubundi bubuza igi gufata kuri nyababyeyi

Noneho ubu tugiye kurebera hamwe amakuru yose yerekeranye na buri buryo bwo kuboneza urubyaro. Turavuga uko buri buryo bukora, uko bukoreshwa, igihe bumara, ingufu (ubushobozi) bwabwo, ingaruka mbi zishobora guterwa nabwo ndetse no kumenya niba ubwo buryo burinda umuntu ntiyandure agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uburyo bwa mbere: Kuboneza urubyaro ukoresheje ibinini

  • Ibinini bikora bite?

(Umugore amira ikinini 1. Ubwoko bw’ibibini buzwi cyane bwitwa “microgynon”. Icyo kinini gisohora imisemburo (Uwo musembura uba usa n’usanzwe uba mu mubiri w’umugore). Ikinini kibuza intanga ngore guhisha, bivuga ko bibuza uturerantanga tw’umugore kurekura igi rimanuka rikagera muri nyababyeyi. Iyo nta gi ryahishije, nta rimanuka ngo rigere muri nyababyeyi, icyo gihe umugore ntashobora gusama.)

  • Ukoresha ute ikinini neza?

(Umugore afata ikinini 1 buri munsi ku masaha amwe.

  • Ikinini kimara igihe kingana iki mu mubiri?

(Ikinini kimwe kimara igihe cy’umunsi umwe mu mubiri – ni ukuvuga amasaha 24.)

  • Ibyiza by’ikinini ni ibihe?

(Ikinini ni uburyo bwizewe iyo umugore agifata buri munsi. Umugore ashobora kujya kugifata ku kigo nderabuzima mu gihe ibyo yarafite byashize. Cyangwa agasaba abajyanama b’ubuzima. Iyo umugore yonsa, ikinini ntabwo gikora neza. Hariho ubundi bwoko bumwe bw’ibinini byitwa “mini-pil” cyangwa “microlut” bihabwa ababyeyi bonsa.

Iyo umugore ahagaritse gufata ibinini arasama nk’ibisanzwe.)

Inshinge

  • Inshinge zikora gute?

(Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamutera urushinge cyangwa akareba abajyanama b’ubuzima. Urushinge ruba rurimo imisemburo (imisemburo imeze nk’iba mu mubiri w’umugore). Iyi misemburo ibuza umugore kurekura igi [intanga ngore].)

  • Inshinge zikoreshwa gute?

(Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamutera urushinge rwa mbere. Hanyuma akajya asubirayo buri mezi 3 bakamutera urundi kugira ngo adasama.)

  • Urushinge rumara igihe kingana iki mu mubiri?

(Urushinge rumwe rumara amezi 3.)

  • Ibyiza by’urushinge ni ibihe?

(Inshinge ni uburyo bwizewe iyo umugore yubahirije gahunda yo kujya ku kigo nderabuzima kwiteza buri mezi 3.)

Agapira ko mu kaboko

  • Agapira ko mu kaboko gakora gate?

(Agapira ko mu kaboko (nka Jadelle), gashyirwa munsi y’uruhu rw’akaboko k’umugore. Gasuka imisemburo mu mubiri w’umugore. Aka gapira gasuka imisemburo mike mike mu mubiri w’umugore izamara igihe kirekire. Iyi misemburo ibuza umugore kurekura igi [intanga ngore].)

  • Ubu buryo bukoreshwa gute neza?

(Umugore agomba kujya ku kigo nderabuzima bakakamushyiramo. Agomba kujya asubirayo buri myaka 5 bakamushyiramo akandi kugira ngo adasama.)

  • Agapira ko mu kaboko kamara igihe kingana iki?

(Agapira kamwe kamara igihe cy’imyaka 5 mu mubiri.)

  • Ibyiza by’agapira ko mu kaboko ni ibihe?

(Agapira ko mu kaboko ni uburyo bwizewe iyo umugore yubahirije gahunda ya buri myaka 5.)

Ubu buryo 3 tumaze kuvuga (Ibinini, inshinge n’agapira ko mu kuboko) ntabwo burinda kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyangwa indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kandi hari ingaruka mbi zishobora guterwa nabwo. Gusa izo ngaruka ntabwo ziba zikomeye. Izo zikubayeho ubibwira muganga akagufasha.

Ese izo ngaruka ni izihe?

Birashoboka ko ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro bushobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika uko bitari bisanzwe (akavirirana ku buryo budasanzwe mu mezi make ya mbere hanyuma bigahagarara).)

(Umugore ashobora kugira iseseme, ashobora kwiyongera ibiro cyangwa akabitakaza, gutakaza ibyishimo [kugira umushiha], gufuruta, kurwara umutwe, cyangwa se kubabara mu mabere.)

(Izi ngaruka mbi zose zikira nyuma y’amezi make.)

(Abagore barengeje imyaka 35, abagore banywa itabi, cyangwa se abagore bafite ibindi bibazo by’ubuzima butameze neza, bagomba kubanza kubiganiriza umuforomo cyangwa umuganga mbere y’uko batangira gukoresha ubu buryo kuko bishobora kubabera bibi.)

(Kandi abagore bagomba kubanza kumenya ko badatwite mbere yo gukoresha ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro. Bushobora kwangiza umwana uri munda niba umugore abifashe yaramaze gusama.)

Agapira ko mu mura (IUD)

  • Agapira ko mu mura gakora gate?

(Umugore ajya ku kigo nderabuzima bakamushyiriramo agapira (IUD) mu mura. Ubu buryo bubuza igi gufata kuri nyababyeyi bityo bigatuma umugore atabasha gusama.)

  • Ubu buryo bukoreshwa gute?

(Umugore agomba kujya ku kigo nderabuzima bakaba ari bo bakamushyirira aka gapira mu mura.)

Agapira ko mu mura kamara igihe kingana iki?

(Agapira ko mu mura kamwe kamara imyaka 10.)

  • Ibyiza by’agapira ko mu mura ni ibihe?

(Agapira ko mu mura ni uburyo bwizewe iyo gasimbujwe buri myaka 10.)

  • Ese agapira ko mu mura hari ingaruka mbi gatera umugore ugakoresha?

(Yego.)

  • Ni izihe?

(Ashobora kugira imihango ibabaza cyane.)

(Agapira ko mu mura gashobora kuba kabi cyane ku bagore basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima butameze neza. Abagore bagomba kubanza kubiganiraho n’umuforomo cyangwa umuganga mbere yuko binjizwamo agapira mu mura.)

  • Ese agapira ko mu mura karinda kwandura ubwandu bw’agakoko gatera SDA cyangwa indwara zindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

(Oya.)

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here