Kwifungisha burundu ku bagabo (vasectomy) bikorwa bakata agatsi gatwara intangangabo kazikuye mu mirerantanga (udusabo tw’intanga) bigatuma izo ntanga zitagera ahantu zihurira n’andi matembabuzi ngo bikore amasohoro.

Ubwo noneho umugabo ntabwo yongera gusohora?

Oya, umugabo arasohora ariko ayo masohoro nta ntanga ziba zirimo.

Ese ubwo buryo burizewe koko?

Yego. Kwifungisha burundu ni bumwe mu buryo bwizewe cyane. Gusa dusaba abagabo kumara nibura nk’amezi atatu uhereye igihe bakorewe operation bifashisha ubundi buryo kugira ngo hataba hari intanga zasigaye mu miyoborantanga zishobora gutuma atera inda. Ariko iyo ayo mezi ashize akora imibonano mpuzabitsina nta kibazo. Ariko nanone ugomba kuzirikana ko ubu buryo butarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina niyo mpamvu ari ngombwa gukoresha agakingirizo kugirango wirinde izo ndwara.

Ariko ubwo si nko gukona umugabo?

Oya rwose, urakomeza ugakora imibonano mpuzabitsina nk’ibisanzwe. Ntabwo bigabanya ubushake bwo gutera akabariro kandi nta n’icyo bihundura ku mibereho n’ imyitwarire y’umugabo.

Ariko se ko bakata uwo mutsi utwara intanga(umuyoborantanga), ubwo izo ntanga zijya he?

Umubiri ukomeza gukora nkuko bisanzwe. Urabizi ko umugabo ashobora kumara igihe kinini adakora imibonano mpuzabitsina ku bushake bwe. Ariko ntibivuze ko umubiri we urekeraho gukora intanga. Ubusanzwe umubiri ukora intanga mu buryo buhoraho, iyo umugabo adasohoye umubiri urazimira, ukazakora izindi nyuma, nazo zaba zidakoreshejwe ukazimira gutyo gutyo. Ni ibyo biba no kumugabo wifungishije burundu. Umubiri urakomeza ugakora intanga, ukanazimira.

Ariko se uwazabwira umugore akaba ari we wifungisha?

Abagore nabo bagira uburyo bwo kwifungisha. Ariko singombwa ko wumva ko inshingano zo kuboneza urubyaro zireba umugore gusa. Nawe bikore umufashe. Kandi erega buriya kwifungisha ku mugabo ninabyo byoroha. Bagutera ikinya, mu minota mike operation ikaba irarangiye. Ariko umugore bitwara igihe kinini kuko baba bagomba kwinjira mu nda kugira ngo bagere ku miyoborantanga ye.

Ese ubwo umuntu ashatse kongera kubyara nyuma byakunda?

Habaho uburyo bwo kongera gufatanya uduce twa ka gatsi twatandukanyijwe. Ariko kubikoresha birahenda cyane kandi hari n’igihe byanga. Niyo mpamvu kwifungisha burundu ari uburyo bwiza ku bagabo baba batifuza kongera kubyara ukundi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here