Kimwe mu bintu bigora abantu bakuru gusobanura ni igihe umwana ababajije aho uruhinja ruturuka.

Ni gute umuntu mukuru yasubiza umwana icyo kibazo?

Igisubizo: Ubundi abana iyo babajije ngo uruhinja ruturuka he ntibaba bashaka ngo ubasobanurire ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ahubwo baba bafite amatsiko yo kumenya aho baturutse nabo.

Rero kugira ngo basobanukirwe iki kibazo, ushobora kwifashisha ingero z’ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye. Cyane cyane ibizwi nka “concept of cause and effect” ivuga impamvu ikintu kibaho mu buzima n’ikigitera. Urugero iyo umuntu ariye ageraho akumva arahaze, iyo ukoze mu muriro urashya. Iyo umaze kumuha izo ngero umubwira ko umwana abaho akuriye mugice cya mama we cyitwa nyababyeyi nyuma yuko hahuye uturemanangingo duto twitwa intanga harimo iy’umugabo n’umugore.

Igikurikiraho umwana ashobora guhita yibaza ati ese izo ntanga zigera mu mubiri w’umugore gute?

Icyo ukora ushobora kumushushanyiriza udushushanyo tworeheje ukamubwira ko papa w’umwana aba afite igitsina gabo, na mama w’umwana akaba afite igitsina gore noneho iyo bihuye intanga iva mu mugabo ikajya mu mugore noneho yahura n’iy’umugore bigakora umwana akagenda akurira mu mubiri w’umugore mu gice cyitwa nyababyeyi kugeza igihe azavukira.

Birumvikana hari ubwo bigora umwana kumva ibyo bice bimwe twakitwa byigishwa cyane muri science ariko buhoro buhoro agenda asobanukirwa neza kurushaho. Sibyiza kubwira umwana uruhinja ruva mu mukondo cyangwa n’ibindi binyoma ababyeyi bakunda kubeshya abana kuko iyo bamenye ukuri bagutakiriza icyizere bakagufata nk’umuntu batazajya babaza ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here