Ubusanzwe umugore amara amara ibyumweru 40(hafi amezi 9) atwite. Gusa rimwe na rimwe,hari igihe gutwita byihagarika cyangwa se inda ikavamo nta ruhare umubyeyi abigizemo; ibi nibyo twita gukuramo inda byikoze. Hari igihe hakorwa igikorwa cyo gukuramo inda hifashishijwe abaganga; ibi nibyo twita gukuramo inda byakozwe.

GUKURAMO INDA BYIKOZE CYANGWA BITUNGURANYE

Abagore babarirwa hagati y’ icumi na makumyabiri ku ijana bakuramo inda mu buryo batabigizemo uruhare (byikoze). Gukuramo inda bivugwa iyo bibaye mbere y’ibyumweru 20 umugore atwite. Iyo birenze icyo gihe abaganga babiha indi nyito nko gupfira mu nda kw’umwana n’ibindi.

Gukuramo inda byikoze cyangwa bitunguranye bivugwa ko byarangiye igihe ibice byose by’umwana byari biri kwikora byaciye mu myanya myibarukiro bigasohoka kandi kuva ko mu myanya myibarukiro kugahagarara.

Ibi iyo bitagenze gutya, bishobora kugira ingaruka ku mubiri nk’uko tugiye kubigarukaho.

Mu minsi iri imbere tuzagaruka birambuye kugukuramo inda bikozwe na mugannga n’amategeko abigenga mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here