Icyorezo cya Novel coronavirus (2019-nCoV) cyagaragaye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa guhera mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ubundi virusi zitwa Coronavirus zirimo amoko atandukanye. Urugero hari iyitwa SARS-CoV, MERS-CoV n’izindi zagiye zitera ibyorezo nazo mu myaka yashize. Iri kuvugwa cyane muri iyi minsi yahereye mu Bushinwa yiswe Novel coronavirus cyangwa se 2019-nCoV mu mpine.  

Ibimenyetso byayo birimo umuriro, inkorora, guhumeka nabi no kubabara mu muhogo.

Uko yandura

Bivugwa ko iyi virusi yakomotse ku nyamaswa ikanduza abantu. Ariko ubu abantu nabo bashobora kuyanduzanya hagati yabo nk’iyo umuntu  yitsamuye, akoroye cyangwa se asuhuzanyije n’undi bagahererekanya iyo virusi.

Uko wayirinda

  • Gira isuku ukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune nibura amasegonda 20, kandi ugire isuku ku mubiri no kubikoresho ukunda gukoresha.
  • Irinde gukora ku maso yawe, ku mazuru, ku munwa no gusuhuzanya utakarabye intoki.
  • Irinde kujya mu bice byagaragayemo iyo ndwara
  • Koresha agatambaro kabugenewe nka “mouchoir” igihe witsamura cyane cyangwa urwaye ibicurane kandi wirinde gucira igikororwa aho ubonye hose.
  • Niba ugize ikibazo cyangwa ubonye umuntu ukekwaho iyo ndwara wakwiyambaz inzego z’ubuvuzi zikwegereye.

Ububi bw’iyi virusi

Iyi virusi ifata imyanya y’ubuhumekero kuburyo iyo umuntu uyirwaye adakurikiranywe neza ashobora kugira umwuma ukabije bitewe n’umuriro cyangwa ibicurane, ndetse n’imyanya y’ubuhumekero igatangira kuziba agahumeka nabi, akaba yarwara n’umusonga ukamwica.  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here