1. Amakuru ahabwa abana bato arimo n’amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ni ingenzi cyane, si bibi. Mu by’ukuri ubushakashatsi bwerekana ko abana bafite ababyeyi babaganiriza kuri iyo ngingo bituma batinda kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi igihe bakuze kandi bakanamenya uko bitwara n’igihe byaba bibayeho ko bakora imibonano mpuzabitsina.
  2. Kuganiriza abana ibijyanye n’imyororokere bakiri bato bituma bakubonamo isoko yizewe y’amakuru bakanakugisha inama muri byose. Ibi kandi bituma abana batajya gushaka amakuru abayobya ahandi hantu nko muri bagenzi babo, interineti ndetse n’ahandi kubera baba bakwisanzuyeho.
  3. Ntabwo ukwiriye gutegereza ko bakubaza. Oya witegereza. Uko utinda kubaganiriza niko ubaha icyuho cyo gushaka amakuru ahandi kandi bigatuma batakubonamo nk’umujyanama wabo wa mbere igihe bagize ikibazo.
  4. Imyumvire ivuga ngo “abana ntibaba bakeneye amakuru ku buzima bw’imyororokere bakiri bato ngo birenze ubwenge bwabo” siyo. Ahubwo kimwe no ku zindi ngingo mwaganiraho, iyo umwana yumvise amakuru ku muntu mukuru yisanzuyeho kandi umwitayeho akumva ntabisobanukirwa neza cyangwa birenze imitekerereze ye, n’ubundi uhita ubibona ko adashaka kubyumva, ntabyiteho cyangwa ukabona arambiwe vuba kumva ibyo umubwira.
  5. Ikindi ntiwumve ko kwigisha umwana ari ugupakira ibitekerezo byawe byose muriwe. Kuko nabo bagira amatsiko yabo karemano, haranira kuba umuntu bizeye, bisanzuraho kandi bashobora kubaza igihe icyo aricyo cyose kandi igihe cyose. Abana bazageraho nabo bajye bakwibariza ibibazo kuko nibura nko ku myaka 4, 5 cyangwa 6 baba batangiye kwibaza aho bavuye. Ibibazo bakubaza rero bikuyobora nawe kumenya uko ubaganiriza neza kurushaho.
  6. Zirikana ko gusobanurira abana bato aho baturutse atari kimwe no kuganiriza ingimbi n’abangavu ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ku bana bato cyane baba bakeneye nko gusobanukirwa ibice by’umubiri, uko bikora kugeza havutse uruhinja. Uko bagenda bakura ugenda unabasobanurira ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ukababwira noneho ibirenze kumenya ibice by’umubiri. Ukababwira indangagaciro bagomba kugira, aho imibonano mpuzabitsina ihuriye no kubyara ndetse n’ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. 
  7. Zirikana ko kugira amakuru ari ukugira ubushobozi. Uko wimenyereza kuganiriza abana bawe ni uko ubongerera amahirwe yo kugira ubuzima bwiza no gufata ibyemezo bizima mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here